in

Dore amagambo aryohereye wakoresha uganiriza umukunzi wawe akamukora ku mutima.

Mu gihe ukoresha imitoma, ujye ubikora ubohotse (Relax) ntukayivugane igihunga n’ubwoba bwinshi kuko byatuma uwo uyabwira abona ko ibyo uvuga bitari kukuva ku mutima.
Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.

Mugihe muganira, mubwire uti:

○Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,
○ Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye
○Imana yarakundemeye kugira ngo guteteshe.
○ Urukundo rwawe rwarantwaye
○Nabaye nk’umusazi kubera wowe
○ Sinshobora guhagarika ku gutekerezaho
○Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe
○Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe
○Iyo turi kumwe numva ntekanye
○Namaze kuvumbura urukundo ry’ukuri muri wowe
○Nkunda kuganira nawe
○Nkunda uburyo unkunda
○Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye muzima bwanjye
○ Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose
○Icyo ari cyo cyose nzasabwa kugira ngo ngumane nawe nzagitanga
○ Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye, n’ibitekerezo byanjye byose
○ Nzajyana nawe ku mpera z’isi mu gihe uzaba ukinkunda

○ Sinhobora kukurutisha amafaranga n’izahabu
○ Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe
○ Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba hashoboka
○Nzakwitangira muri byose nihangira igishaka kukubabaza
○Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha.
○Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi
○Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza
○ Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyngwa mu ijuru
○Kugukunda bindyohereza ubuzima
○ Gukundana nawe byatumye umutima wanjye wuzura ibyishimo n’umunezero
○ Umutima wanjye urarira iyo utandi hafi
○Ni wowe rukundo rwanjye, uri umutima wanjye ni nawe buzima bwanjye
○Nta wundi muntu wankunda nk’uko unkunda
○Nta kintu na kimwe cyahagarika urukundo rwanjye
○ Ooh rukundo rwanjye uri mwiza kuri njye
○Uburyo umpobera n’uburyo unsoma (kisses) ni iby’agaciro kurusha zahabu
○ Kuvugana nawe ni nko kunywa ku muzabibu (Wine) uryohereye, ibi kandi nibyo nifuza iteka
○Igihe tumarana ni nk’umukino mwiza amafaranga adashobora kugura
○ Iyo turi kumwe ibyago byanjye byose bihita bihunga
○Iyo kwitegereje nkubonamo umuntu w’igiciro
○Amagambo ntabwo ahangije ngo ngusobanurire uburyo gukunda
○ Niwowe gikomangoma (prince) cyanjye
○ Uri uw’agaciro kuri njye

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru akomeje kuvugisha abatari bake kubera uburanga n’ikimero bye byifuzwa n’abagabo(AMAFOTO)

Cristiano Ronaldo yongeye kugira utundi duhigo tubiri