Nubwo benshi kubyemera byabagoye,nyamara umukinnyi wa ruhago nubwo yaba azwi gute ni umuntu usanzwe imbere y’amategeko ntago byamubuza kuba yahanwa aramutse ahamwe n’icyaha ari byo biri kuba kuri Cristiano Ronaldo mu rubanza ashinjwamo guhisha amafaranga angana nka miliyoni 14 z’amayero mu yo yinjije bityo akanyereza umusoro.
Ibinyamakuru byinshi bikomeye byagiye bibaza inzobere mu mategeko kuri iki kibazo cya Ronaldo,benshi bemeje ko ari icyaha gikomeye kurusha n’icya Lionel Messi we wahishe amafaranga macye kandi we akaregwa ahanini kutishyura imisoro,ko ndetse we yaje kwigira inama zo kwemera icyaha ikintu cya mbere CR7 adasahaka gukora.
Nk’uko ikinyamakuru Football leaks cyanashyize hanze aya mafaranga Cristiano yahishe kibitangaza,uyu mugabo aramutse akomeje kutemera icyaha nk’uko yabigenjeje bwa mbere yitaba urukiko,yafungwa kuva ku mezi 24 kugeza ku myaka 10 agatanga n’ihazabu.Nyamara mu gihe yakwemera icyaha ntago yahanwa imyaka irenze 2 kandi mu gihugu cya Espanye iyo myaka ushobora kuyishyurira amafaranga ariko ntufungwe ari nabyo byabaye kuri Lionel Messi.
Mu byumweru 2 ubwo azasubira imbere mu rukiko,Cristiano Ronaldo afite ejo hazaza he mu ntoki.
.