in

Umukunzi wa Ruvuyanga yaciye amarenga ko ubukwe buri hafi

Ntiyamira Phionah umukunzi wa Nkurunziza Emmanuel wamamaye nka Ruvuyanga mu mikino kuri Radio Rwanda, yifurije uyu munyamakuru kugira umunsi mwiza w’amavuko anaca amarenga y’ubukwe.

Kuri uyu munsi tariki ya 15 Werurwe nibwo Ruvuyanga yagize isabukuru y’amavuko, umukunzi we Phionah yaje kumwifuri umunsi mwiza w’amavuko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Phionah yashyizeho amashusho y’ibihe bidasanzwe yagiranye n’umukunzi we Ruvuyanga. Munsi yayo mashusho yanditseho ati: ” Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo, ndabizi ko uyu mwaka ushobora kuba ari wo inzozi zizaba impamo.”

Uyu mukobwa kandi muri ayo magambo asa nkaho ari guca amarenga ko uyu mwaka utazarangira atabanye n’umukunzi we Nkurunziza Emmanuel.

Urukundo rwabo bombi rwagiye ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama ubwo Ruvuyanga yabitangazaga biciye ku rukuta rwe rwa Instagram.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi The Ben yongeye kwerekana ubuhanga budasanzwe I Dallas (video)

Cristiano Ronaldo yaraye agerewe mu kebo kamwe nk’aka mugenzi we Lionel Messi