Umukinnyi Gareth Bale amaze iminsi ya weekend yose arinzwe cyane n’abarinzi be benshi bazwi nka Bodyguard kubera ko kuwagatanu w’icyumweru gishize mu rugo rw’iwabo hibasiwe n’abajuru bazwi nka Armed robbers cyangwa abajuru biba bitwaje intwaro kubwizo mpamvu umutekano w’uyu mukinnyi ukaba wakajijwe kuko amakuru dukesha ikinyamakuru 90min.com yemeza ko abaje kwiba iwabo w’uyu musore bari bagambiriye kumwica Imana igakinga akaboko.

Gusa indi nkuru dukesha ikinyamakuru THESUN iremeza ko impamvu uyu musore ari guhigwa ngo nuko abitse miliyoni y’amadorari mu rugo rwe,bityo ibi bisambo byabateye bikaba bitarafatwa kandi hakaba hagishidikanywa ko bishoboka ko byagaruka mpaka bibonye aya mafaranga,gusa polisi yo mu gihugu cya Espagne nayo ikaba yohereje aba garide 5 ku nzu y’uyu musore mu rwego rwo gukaza umutekano we.