in

Cristiano Ronaldo aho yambariye inkindi agiye kuhambarira ibicocero

Icyamamare mu guconga ruhago w’umunya Poritigale ukinira ikipe ya Manchester United Cristiano Ronaldo ibye ntibimeze neza muri iyi kipe ya Manchester United ikunzwe cyane ku isi.

Uyu musore nyuma y’aho atumye ikipe ye ya Manchester United ihabwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kubera imyitwarire yagize itari myiza muri weekend ishize ubwa bakinaga n’ikipe ya New Castle bikarangira banganyije ubusa ku busa Cristiano yateje akavuyo amaze gutsinda igitego bakacyanga.

Cristiano Ronaldo kuri uyu mugoroba yongeye kugaragaza imyitwarire itari myiza ubwo bagenzi be bakinaga n’ikipe ya Tottenham, umutoza wa Manchester United yahagurukije Ronaldo maze ajya kwishyushya maze habura iminota 2 ngo umukino urangire umutoza atamushyira mu kibuga, yahise yifata ajya mu rwambariro asiga abandi mu kibuga.

Iyi myitwarire ikomeje kutavugwaho rumwe n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru bavuga ko uyu musore ari gusaza nabi yandika isura itari nziza, kandi bavuga ko ibyo umutaza yakoze aribyo kuko ikipe ye yabonye itsinzi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imvune zibakuye amata mu kanwa-Abakinnyi bakomeye batazitabira igikombe cy’isi muri Quatar bitewe n’imvune

Umugore yiyambitse ubusa muri stade kubera kwishimira igitego ikipe ye yatsinze ku munota wa nyuma(AMAFOTO)