in

Umugore yiyambitse ubusa muri stade kubera kwishimira igitego ikipe ye yatsinze ku munota wa nyuma(AMAFOTO)

Umugore ukunda umupira w’amaguru yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amabere ye yishimira igitego.

Carla Garza yaciye ibintu cyane kubera kuzamura umupira we akerekana amabere ye yishimira igitego ikipe ye ya Tigres UANL yatsinze Pachuca mu mukino wo ku wa gatanu.

Andre-Pierre Gignac wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’Umufaransa yinjije penaliti ku munota wa 88 kugira ngo afashe iyi kipe ye gutsinda umukino wo muri shampiyona ya Mexico.

Carla yari ahagaze ku ntebe ategereje ko igitego cya penaliti cyinjira maze ahita azamura umupira we ubwo umupira werekezaga mu rushundura.

Carla yakomeje gusimbuka bituma abafana bagenzi be bifatanya nawe.

Abandi bafana batangiye kwifotozanya nawe ubwo yashyiraga hanze amabere ye yishimira igitego.

Ni ubwambere Carla ashyize ku karubanda amabere ye nubwo yigeze kwifotoza yerekana umwenda uhishe amabere ndetse nyuma akifotoza yambaye umwenda wa Tigres.

Aya mashusho yiyambitse ubusa akomeje gucaracara aho amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7 kuri Twitter.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo aho yambariye inkindi agiye kuhambarira ibicocero

Gasabo:Umusore wafashwe amaze kwiba amafaranga yatunguye benshi uburyo yitwaye amaze gufatwa