in

Byinshi ku mukino chelsea iri bwakiremo Arsenal muri shamiyona y’Ubwongereza Premier League

Kuri uyu wa gatandatu saa 18:30 z’umugoroba ikipe ya Chelsea iraza kwakira Arsenal mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’Ubwongereza Premier League. Chelsea iri ku mwanya wa 11 n’amanota 11 naho Arsenal iri ku mwanya wa 2 n’amanota 20 zose zikaba zarakinnye imikino 8.

Chelsea iraza kuba iri kuri stade yayo Stamford Bridge irakina uyu mukino idafite abakinnyi barimo Armando Broja, Trevor Chalobah, Carney Chukwuemeka, Ben Chilwell, Christopher Nkunku, Wesley Fofana, Romeo Lavia na kapiteni Reece James. Ni mu gihe Axel Disasi na Nicolas Jackson bashidikanywaho kuba bagaragara kuri uyu mukino kubera imvune bagiriye mu mikino y’ibihugu.

Ikipe y’Arsenal y’umutoza Mikel Arteta yo irakina uyu mukino idafite Jurrien Timber niwe byemezwa ijana ku ijana ko ataza kuba ari kuri uyu mukino naho abarimo Bukayo Saka, Leandro Trossard na William Saliba ufite ikibazo k’ino barashidikanywa ku kuba baza gukina uyu mukino.

Chelsea imaze guhura n’Arsenal inshuro 159 mu marushanwa yose, Chelsea yatsinzemo inshuro 53 naho Arsenal itsinda inshuro 64, banganyije inshuro 42 naho muri Premier League aya makipe amaze guhura inshuro 62, Chelsea yatsinzemo inshuro 20, Arsenal itsinda 25, banganya inshuro 17.

Didier Drogba wakiniraga Chelsea niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino w’amakipe yombi yo mu mugi wa London n’ibitego 13, akaba yarasezeye kuri ruhago mu myaka 5 ishize.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubu nibwo bukwe! Amafoto y’ubukwe bw’umusaza w’imyaka 65 warongoreye rimwe n’umuhungu we, akomeje kuzenguruka imbuga nkoranya mbaga

Thiery Froger yatangaje umukinnyi utazigera abura mu kibuga cyereka nava muri APR FC igatozwa n’undi nubwo abafana batumva impamvu amukinisha