in

Breaking:imodoka ya Kiyovu Sports ikoze impanuka.

Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yagonze umunyamaguru ubwo yari ijyanye abakinnyi mu myitozo kuri Stade ya Kigali.

Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmus ubwo imodoka ya Kiyovu Sports yari ivuye kuri Stade Mumena, igana kuri Stade ya Kigali.

Iyi modoka yagonze umunyaguru wigenderaga .Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera ikurikirana uko byagenze mu gihe umunyamaguru yajyanywe kwa muganga.

Kiyovu Sports yahise ikomeza kuri Stade ya Kigali aho iri gukorera imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Gasogi United ku Cyumweru saa Sita n’igice.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: “Abuzukuru Ba Shitani” Bateye Urugo Bakomeretsa Bikabije Umugabo N’umugore (Photos)

Davido yerekanye imodoka y’umuzinga yibitseho ,abantu barikanga.