in

BITEYE AGAHINDA! Umuryango w’abantu 6 barimo uruhinja rw’ukwezi bapfiriye mu mpanuka

Uyu muryango wose witabye Imana
Uyu muryango wose witabye Imana

Umuryango w’abantu batandatu bagizwe n’umugore n’umugabo we ndetse n’abana babo 4 barimo n’uruhinja bapfiriye mu mpanuka ikomeye ,imodoka barimo iburira mu myotsi.

Ni umuryango w’umugabo witwa  Khumbulani Togara , basanzwe batuye mu gihugu cya Zimbabwe ariko bari bagiye gusoreza umwaka muri Africa y’Epfo ari naho bakoreye impanuka  ku itariki 26 Ukuboza 2022 nyuma ya Noheli.

Ni impanuka yabereye ku muhanda N1 uri hagati y’umujyi wa Baobab Tollgate na Musina ,ubwo uyu muryango warimo usubira mu rugo rwabo ruherereye muri Zimbabwe ,nyuma yo kwizihiriza Noheli mu gihugu cya Africa y’Epfo

Ikinyamakuru Millard ayo dukesha iy’inkuru kivuga ko  amashusho yafashwe na camera zo kumuhanda ,agaragaza ko impanuka yatewe n’umuvuduko w’ imodoka ya Mitsubishi ‘double cabin yarimo uyu muryango yagonganye na toyota yari itwaye ibiribwa birimo n’amafu bigatuma bahasiga ubuzima .

Icyakora ngo nyuma yiyo mpanuka abaje gutabara bahageze basanga imodoka uyu muryango wari urimo itagihari.

Uyu muryango wose witabye Imana
Uyu muryango wose witabye Imana

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yabuze aho akwirwa amenye ko umukobwa atereta agiye kurongorwa

Umuherwe Elon Musk ahuye n’akaga katarabonwa n’uwari wese mu mateka ya muntu