in

Birababaje: Umukobwa abayeho azi isaha ,umunsi ,umunota n’uburyo azapfamo

Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya yahishuye ko abayeho azi neza igihe azapfira ,umunsi ,umunota ,isaha ,n’aho azapfa ari nuko uwo munsi azaba yiriwe ameze.

Abinyujije mu kiganiro my Deep Secret ,uyu mukobwa yavuze ko bitewe no kuba yarakuriye mu muryango utemera Imana ,bishobora kuba byaramugizeho ingaruka ku buryo ngo hari ibintu arota bikaba neza 100% nk’uko yabirose.

Bwa mbere ngo bitangira yarose Se umubyara yitaba Imana ,kandi ngo neza neza uko yari yabirose byose niko byagenze nyuma y’iminsi 2, ngo icyo gihe yanze kubibwira abo mu muryango we yumva ari ibintu byahuriranye gusa ,cyakora nyuma ngo yaje gutungurwa n’uko izo nzozi zongeye kubaho ku bandi bo mu muryango we nabo bakitaba Imana muri ubwo buryo.

Nyuma rero ngo nawe yaje kwirota , ngo kuburyo ubu azi neza umunsi azapfirira, isaha ,umunota n’uburyo azapfamo ,ndetse n’uko uwo munsi azapfa azaba yambaye nuko azaba yiriwe ameze ,nubwo atigeze abitangaza neza ngo yerure uko bizagenda.

@reyotv_

Weird Dreams. Watch NOW ON YouTube @REYO TV #mydeepsecret #deep #deepthoughts #deep_secret #secret #sharingsecrets #fyp #confessions

♬ original sound – Reyo Tv

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Steven
Steven
1 year ago

Ntabwo bishamaje rwose

Dj Sonia yasubije uwamwendereje

Urutonde rw’abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis azabanza mu kibuga bakamufasha guha isomo rya ruhago Musanze FC yamukojeje isoni mu mukino ubanza