Connect with us

Imyidagaduro

Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)

Published

on

Muri iyi nkuru turagaruka ku byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’ikimero cy’abanyarwandakazi umutima ukanga amahitamo akaba gukurikirana ubuzima bwabo buri munota . Aba bagabo barimo n’ibyamamare bikomeye ku Isi ari nabyo tugiye kugarukaho.

Drake

Ni umwe mu baraperi bafite ibihembo byinshi mu muziki. Afite 192 birimo 27 bya Billiboard Music Awards n’ibindi birimi ibya Grammy Awards. Ari mu banyamuziki bagize igikundiro mu gihe cye ku buryo byamuhaye ubutunzi n’icyubahiro ku Isi. Drake ufite abamukunda batari bacye barimo inkumi zitabarika hirya no hino ku isi, aza ku isonga mu byamamare bikomeye kuri uyu mubumbe byakuruwe n’ikimero cy’abanyarwandakazi.

Ikimero cya Yolo The Queen cyatumye uyu muhanzi amarangamutima amutegeka maze amahitamo ye yifuza kujya amenya uby’uyu munyarwandakazi w’ikimero buri munota amukurikirana ku rubuga rwa Instagram. Ni umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Burundi akaba nawe amaze kwigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uko agaragara. Iki kizungerezi gifite imiterere idasanzwe yagifashije kwitwa igishongore n’abatari bacye.

Iki kizungereze Drake aragikurikirana

Mu gihe gito amaze kuri Instagram, Yolo The Queen amaze kugira abamukurikirana batari bacye. Iyi nkumi isanzwe imurika imideri yatumye havuka ihangana rikomeye mu bafana hagati ye na Shaddyboo rishingiye ku muntu ufite ikimero kiza kurusha undi.

Diamond

Ntawe ubishidikanyaho n’icyamamare mu muziki muri aka karere no ku Isi muri rusange. Ayoboye urutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube mu 2020. Yakoranye n’abahanzi bakomeye ku Isi nka Rick Ross, Koffi Olomide, n’abandi benshi. Yatwawe n’ikimero cy’abanyarwandakazi barimo inkumi n’abagore maze atajuyaje amahitamo amuganisha mu kubakurikira bikamufasha guhora yirebera ikimero cyabo umunota ku munota ku mbuga bakoresha.

Aba ni bamwe mu byanyarwandakazi akurikira

Ku isonga hari Shaddyboo: Uyu mubyeyi w’abana 2, abatari bake bahamya ko ari ikizungerezi ku buryo ubwiza n’ikimero bye byamugize icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akoresha zitandukanye zirimo nka Twitter, Instagram n’izindi.

Diamond ikimero cya Shadiboo cyaramutwaye

Kugeza ubu Shaddboo akurikirwa n’abasaga ibihumbi 800 ku rukuta rwe rwa Instagram. Amafoto n’utu video tugufi ashyira kuri izi mbuga zitandukanye bituma abenshi bamwita ‘Slay queen’ ahanini kubera uko aba yambaye cyangwa ibyo aba yikora mu mashusho magufi (Video).

Icyakora nawe ubwe yigeze kwiyemerera ko ari Slay queen. Amafoto meshi ari kuri Instagaram ye aba yambaye imyenda umuntu atatinya kuvuga ko ikurura abagabo ukurikije ibitekerezo bishyirwa kuri aya mafoto n’abamukurikira. Ibi byamuhaye gukundwa n’ingeri zose agira igikundiro gihebuje mu mitima ya benshi cyane cyane abagabo badatinya no kubimubwira kuri izi mbuga ze.

Yafashe bugwate imitima y’ibyamamare hirya no hino ku isi, amahitamo yabyo aba ayo kumukurikira umunota ku wundi ahanini kubera ikimero cye. Ntawakwirengagiza ko Diamond yigeze kuvugwaho kugirana ubucuti bwihariye n’uyu mugore, icyakora bombi bagiye bavuga ko ari inshuti zisanzwe. Hari n’amafoto yagiye abagaragaza bari kumwe.

Iki cyamamare kandi cyakuruwe n’ikimero cya Yolo_the_ queen unakurikirwa n’umuraperi w’umunya-Canada Drake nk’uko twigeze kubigarukaho

Yolo The Queen abenshi imiterere ye irabakurura

Abandi banyarwandakazi Diamond akurikira kuri Instagram harimo uwitwa Ladouce Mundele ukoresha izina rya laduce m kuri instagrame. Uyu azwi ku mbuga nkoranyambaga, gusa nta kindi azwiho. Abo dusorejeho ni itsinda Charly na Nina aba nabo arabakurikira.

Charly na Nina ni bamwe mu bakurikirwa na Diamond

Franch Montana

Uyu muraperi ubusanzwe yitwa Karim Kharbouch, ni umunya-Amerika uvanze n’umunya-Marocoo. Afite izina rikomeye ku Isi mu muziki kubera indirimbo ze zitandukanye zakunzwe na benshi nka “Unforgettable” n’izindi. Iyi yabaye indirimbo ye ya mbere yatumye yinjira mu bahanzi bafite indirimbo zaje mu myanya 10 ya mbere kuri BIlliboard Hot 100. Uyu nawe ari mu bakuruwe n’ikimero cya Yolo The Queen.

Yolo imitima y’ibyamamare yayifashe bugwate

Bien- Aime Baraza  (Sauit sol)

Ni umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol akaba akurikira kuri Instagram abanyarwandakazi babiri barimo uwitwa Ladouce Mundela ukoresha amazina ya  Ladouce_m kuri instagarm. Uyu mukobwa nta kindi azwiho usibye kuba benshi bavuga ko ari ikizungerezi bitewe n’uko bamubona ku mbuga nkoranyambaga. Akurikurana kandi uwitwa Magaly Ingabire akaba ari umuhanzikazi ukorera umuziki muri Amerika ufite indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Hold Me”.

Uyu yitwa Magaly Ingabire

Peter (P-Square)

Uyu nawe yakuruwe n’ikimero cy’abanyarwandakazi bagaragara neza ku mbuga nkoranyambaga, barimo uwitwa much _dior umunyarwandakazi uba mu Bwongereza akaba ari naho yiga. Hari kandi uwitwa Charly lynn nawe udafite ikindi azwiho usibye kumubona ku mbuga nkoranyambaga.

 

 

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: