in

Ibyo wamenya ku mugore utangaje wateruye ibyuma akubaka umubiri mu buryo budasanzwe(AMAFOTO)

Uyu mugore witwa Nataliya Kuznetsova,akomoka mu Burusiya ndetse akaba yarastindiye n’umudali ku mwanya wa mbere mu bagore bateruye ibyuma ndetse bakubaka umubiri mu buryo budasanzwe.

Nataliya yavutse kuwa 01 Nyakanga 1991, avukira mu burusiya, yabonye impamyabumenyi mubijyanye na siporo muri 2018 ndetse kuri ubu arubatse, aterura ibyuma biremereye ndetse akaba ari n’umutoza wabyo. Uretse mu Burusiya, uyu no ku mugabane w’uburayi ari mu ba mbere mu guterura ibiremereye mu bagore.

Bivugwa ko yatangiye gukunda ibyo guterura ibyuma afite imyaka 14 gusa, nibwo yatangiye kubiterura kuko yarabikundaga cyane, ndetse akikundira n’imikino njyarugamba. Uyu yatsindiye imidali myinshi ndetse aca uduhigo twinshi ku isi, uretse ibyo uyu yanabaye urugero kubantu benshi cyane cyane abagore bibwiraga ko guterura ibyuma no kubaka umubiri ari iby’abagabo gusa.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2013 yagiye kwibagisha kugira ngo amabere ye bayongere bityo umubiri we ukomeze gukomera ariko bitangiza n’imiterere karemano ya kigore. Azwiho kuba aryamana n’abagabo ndetse n’abagore (bisexual) bitewe nuko yari aje ari umuntu utunguranye, uyu yabonye abaterankunga benshi cyane ndetse ubu akorana n’ibigo byinshi by’umwihariko ibicuruza bikanakora imiti ifasha abantu kubaka umubiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yisanze ku rutonde w’amakipe 50 meza cyane muri Afurika.