in

Cristiano Ronaldo na Messi banze akayabo k’amapawundi bahawe bitewe n’ibyo bashakaga kubakoresha.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza ngo Cristiano Ronaldo na Messi banze icyifuzo cyo kwamamaza ubukerarugendo muri mu gihugu cya Arabiya Sawudite aho bari guhabwa akayabo k’amapawundi.

Messi na Cristiano ngo banze akayabo ka miliyoni zikabakaba esheshatu z’amapawundi,aho amasezerano yabasabaga Ronaldo kwitabira ibikorwa byo kwamamaza iki gihugu no kusura muri gahinda yiswe “Sura Arabiya Sawudite “.

Arabiya Sawudite iragerageza kunoza isura mpuzamahanga, ikoresha siporo nk’igikoresho nyamukuru. Arabiya Sawudite yashinjwaga n’umuryango mpuzamahanga guhonyora uburenganzira bwa muntu kandi igerageza guhindura icyo gitekerezo. Binyuze mu bukangurambaga bwayo “Sura Arabiya Sawudite” igamije kuba ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo, kandi kwifashisha umupira w’amaguru uzwi cyane ngo byafasha muri ibi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Emmy yamuririmbiye indirimbo iryoshye cyane (Yirebe hano)

Bimwe mu byamamare mpuzamahanga byatwawe umutima n’uburanga buhebuje bw’Abanyarwandakazi(AMAFOTO)