Munezero Aline wamamaye muri filime Bamenya nka Bijou, yatangaje ko hari abatekamitwe biyitiriye amazina ye ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ndetse na Twitter, bakabeshya abantu mu nyungu zabo bwite bitwaje izina rye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijou yabwiye abamukurikira ko bakwiye gushishoza neza ngo kuko hari abantu biyita amazina ye kuri Facebook na Twitter kandi atabikoresha.
Yagize ati “Nkurikije ibi, nkoresha ubu buryo kugirango mvuge ko nta konte ya Twitter ndetse na konte ya Facebook gusa Instagram ariyo Aline_____rw.”


