in

Benzema yasobanuye impamvu akina yaziritse intoki ze n’umukeba wabimuteye

Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Karim Mustafa Benzema uherutse kwegukana Ballon d’or, amenyereweho kwambara Badge ku rutoki rwe rw’agahera ariko abantu ntibamenye impamvu yabyo.

Ubundi byarangiye ku wa 13 mutarama 2019 ubwo Real Madrid yakinaga na Real betis hanyuma myugariro wa Betis Marc Bartra, nibwo yakubitanye na Benzema hanyuma avunika urutoki rw’agahera.

Benzema yamaze Igihe hanze ariko yanga kujya kwibagisha urutoki ngo yongere amere neza kuko yari kuzamara amezi abiri hanze adakina Kandi akaba ari we wari uhetse Real Madrid.

Benzema mu kwanga kwibagisha, imikino 4 yakurikiyeho yatsinzemo ibitego 6 hanyuma ahita akomerezaho ibyo kwibagisha aba abateye ishoti atyo ntiyaba akibagishije.

Mu mwaka ushize mu kwezi kwa 10 nibwo yongeye kuvunika rwa rutoki ariko kubera ko yari arimo arwanira Ballon d’or yanze kwibagisha nanone hanyuma ahitamo kujya azirika intoki ze buri uko agiye gukina n’ubwo hari undi mukinnyi wa Real Madrid wajyaga azizirika ariko we yazizirikishijwe n’imvune yagize.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntimukandukeho”,”Kuki uwo Yesu ataza akabatuburira”amagambo akomeye Shaddy Boo abwiye abakunzi be.

Ese Imana ibaho koko?-Umugabo nyuma yo guhura nibigeragezo bikomeye ahakanye ko Imana ibaho