in

Ben Moussa yatangiye guhabya Murera! Umutoza wa APR FC mu butumwa yatanze ntacyo yijeje ikipe ya Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa yavuze ko bitarangiriye ku gutwara igikombe cya shampiyona ahubwo urugamba rukomereje i Huye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro bazahura na Rayon Sports.

Ben Moussa yavuze ko nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona agomba kwegukana n’igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Ati “Imikino yose irakomeye kuri twe, tugiye gutegura umukino wacu cyane cyane mu mutwe kuko iki gikombe ugomba kugitsinda mu gihe umeze neza mu mutwe. Ngomba gutwara iki gikombe cya kabiri kuko ni ingenzi kuri njyewe, urugamba ntirurarangira.”

Ni umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade ya Huye aho APR FC izaba ahatana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Yanze ko akora ubukwe’ Byinshi ku bushuti bwa Anita Pendo na Tidjara Kabendera

Yifuza akayabo k’amamiliyoni! Rutahizamu Leandre Onana yavuze umubare w’amafaranga yasabye kugira ngo akinire Amavubi ndetse ananyomoza amakuru avuga ko yahakaniye umutoza Carlos Alós