in

Yifuza akayabo k’amamiliyoni! Rutahizamu Leandre Onana yavuze umubare w’amafaranga yasabye kugira ngo akinire Amavubi ndetse ananyomoza amakuru avuga ko yahakaniye umutoza Carlos Alós

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essombe Onana ubwe yatangaje akayabo k’amamiliyoni yasabye kugira ngo akinire Amavubi.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo BB Umwezi, Onana yavuze yo yasabye guhabwa miliyoni 80 z’amanyarwanda kugira ngo akinire Amavubi.

Yagize ati “Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafata umwanzuro wanjye, nkakinira u Rwanda.

Abajijwe amafaranga yasabye kugira ngo akinire Amavubi, Onana yagize ati” Nasabye amadorari ibihumbi 80 gukinira Amavubi.” Angana nka miliyari 80 zirengaho z’amanyarwanda.

Ni mu gihe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, umutoza Carlos Alós Ferrer w’Amavubi yari yatangarije Radio/Tv1 ko Onana yabateye utwatsi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ben Moussa yatangiye guhabya Murera! Umutoza wa APR FC mu butumwa yatanze ntacyo yijeje ikipe ya Rayon Sports

Bamwe bati “Nonese azakina wenyine?”, “Ni make pe tiramukeneye” Abantu benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kumenya amafaranga Onana ari gusaba kugira ngo akinire u Rwanda