in

‘Yanze ko akora ubukwe’ Byinshi ku bushuti bwa Anita Pendo na Tidjara Kabendera

Umunyamakuru akaba n’umushyushabirori Anita Pendo, yavuze ukuntu yigeze kwangira mugenzi we Tidjara Kabendera gukora ubukwe inshuro ebyiri we nta narimwe arabukora.

Usanzwe Anita ni umubyeyi w’abana babiri, ariko akaba akunda kwiyita umukobwa w’irwanyeho, yavuze ko mu gihe Tidjara Kabendera yamuhamagaraga amubwira ko agiye muri Tanzania gukora ubukwe n’umugabo we babana, Anita amubwira ko ataribubyemere.

Mu kiganiro aba bombi baherutse kugirana na Chita Magic, basobanuye urugendo rw’ubuzima bwabo kuva bamenyana muri 2006, aho ngo banyuranye muri byinshi kugeza ubwo nta gihe umwe yigeze agira ibyo ahisha mu genzi we.

Tidjara yavuze ko mu gihe cyashize yakoze ubukwe ariko benshi babibona ku mbuga nkoranyambaga batazi uburyo bwabayemo. Ngo ajya kubukora yari yabanje kubwira Anita ko agiye kujya muri Tanzania gukora ubukwe.

Mu gusubiza Anita yagize Ati “Ariko mami oya man ibi ntabwo bibaho unkoreyeho turu (Tour) ubukwe kabiri njye nta narimwe.

Icyo gihe ngo Anita yabanje kumwangira amubwira ko adakwiye kubukora inshuro ebyiri nyamara we nta narimwe arabukora.

Aba bombi batangaza ko nyuma yo kumenyana hari byinshi umwe yigiye ku wundi, ariko by’umwihariko Anita akaba afata Tidjara nk’umubyeyi we. Bitewe n’imiterere karemano yabo, bavuga ko ubwo batangiraga ibikorwa by’itangazamakuru, benshi batangiye kujya babitiranya bakabibeshyaho ko baba bakoresha ibiyobyabwenge.

Anita Pendo na Tidjara Kabendera ni inshuti kuva cyera. Tidjara na Anita ubushuti bwabo bwakomeye ubwo bahuriraga muri RBA mbere y’uko Tidjara asezera agakomeza indi mirimo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ahazwi nko kuri 40, hatowe umurambo w’umukobwa bivugwa ko yakoraga umwuga wo kwicuruza

Ben Moussa yatangiye guhabya Murera! Umutoza wa APR FC mu butumwa yatanze ntacyo yijeje ikipe ya Rayon Sports