in

Batangiye kumufata nk’umwami! Ikipe ya Sandvikens IF yanyunzwe n’uburyo Byiringiro League ari kwitwara mu gihe gito ayimazemo – AMAFOTO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro League yatangiye kwigarurira imitima y’abafana b’iyi kipe.

Mu mafoto basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Sandvikens IF, Byiringiro League yashimiwe uruhare rwe amaze kugirira iyi kipe.

Mu butumwa bwaherekeje amafoto ya Byiringiro League bwanyujijwe ku rukuta rwa Instagram rw’ikipe ya Sandvikens IF, bugira buti “Uko bigenda igihe utangiye gutsinda muri shampiyona nshya.”

Byiringiro League amaze amezi 5 muri Sandvikens IF isanzwe ikinamo na Yannick Mukunzi, mu mikino 8 amaze kuyikinira yayitsindiye ibitego 3.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kirehe: Umusore w’imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa

Yemeye kumutanga muri mukeba! APR Fc ntigitewe ubwoba na mukeba kubera ko yemeye kubagurisha rutahizamu wayo