in

Kirehe: Umusore w’imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa

Umusore w’imyaka 19 yahengereye nyirinzu adahari ni uko yicana urugi ubugome maze abatura televiziyo itari ikiromba maze abonye abuze aho ayitwara ayihisha mu rutoki bimuhindukira nko kwihisha mu murima w’ubunyobwa.

Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe mu masaha y’ijoro ubwo yari agiye gukura televiziyo yari yahishe mu rutoki nyuma yo kuyiba umuturage.

Iyi televiziyo yari iyo mu bwoko bwa Flat Screen B box ifite pousse 24.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizerimana yemeje ayo makuru avuga ko uyu musore yibye iyi televiziyo mu rugo rw’umuturage.

Hamdun akomeza asobanara ko nyirinzu yatashye agasanga televiziyo ye yibwe ni uko maze akabimenyesha inzego z’umutekano aho zahise zitangira gushakisha maze baza gufata uwo musore avuye kuyikura mu rutoki aho yari yayihishe.

Uyu musore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nasho ngo akorerwe dosiye, naho Televiziyo isubizwa nyirayo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ishyize hanze ibindi byamamare 2 benshi babona bakanarira bigomba kuba byitabyiriye Rayon Day

Batangiye kumufata nk’umwami! Ikipe ya Sandvikens IF yanyunzwe n’uburyo Byiringiro League ari kwitwara mu gihe gito ayimazemo – AMAFOTO