in

YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE

Basore mwitondere abakobwa bisiga ibirungo kubera iyi mpamvu iteye ubwoba.

Abagore benshi babajijwe impamvu bisiga ibirungo ku mibiri yabo, bamwe muri bo basubije ko babikora kugira ngo biyongerere icyizere muri rubanda cyangwa ngo base neza cyane. Aha ni ho uzasanga havuka inganda nyinshi zikora ibirungo bifasha ab’igitsina gore gusa neza cyane.

Ku ifoto twaberetse muri iyi nkuru, urabona umukobwa wisize ibirungo agahinduka cyane, nyamara atari yo sura asanganywe. Ibirungo byaramuhinduye cyane ku buryo utamuzi ushobora kumwibeshyaho. Muri rusange kwisiga ibirungo ntacyo bitwaye kubera ko bigira akamaro ku wabikoresheje mu buryo bwe, gusa ikibazo ni uko hari ubikoresha agamije guhumisha abantu bamuri iruhande nanone akabikora ku bw’inyungu ze.

Umukobwa wisize ibirungo bikamuhindura uko atari, birangira ayobeje abantu baje bamugana by’umwihariko abagabo. Muri iyi minsi, umugabo cyangwa umusore ufite amaso akunda uburanga gusa, birangira atengushywe kuko ibyo aba yakurikiye biba bidahari. Ibi birahura n’umuhanga wavuze ko ubwiza bw’umukobwa ubona mu gitondo akibyuka, ni ukuvuga atarisiga ibirungo.

Bamwe mu bagabo bamaze kumenya neza ko inganda zikora ibirungo zabaye nyinshi, babanza kujyana abakunzi babo ahari ubwogero (Swimming site), kugira ngo babanze boge bamenye neza niba koko uwo babona ari we uhari nyuma yo koga. Impamvu b’ibi ni uko, bizagufasha gukunda uwo uzi neza (isura) bityo ntihazabeho gutungurwa no kubabara igihe uzaba umubonye nta birungo yisize ubwo muzaba mwarashakanye.

Konti ya Instagram yitwa Gossip Hub Ghana, iherutse gushyiraho amashusho y’umukobwa ugaragaza ubwihindurane bwe mu birungo na nyuma y’uko abikuyeho. Kuri iyi Post baranditse ngo “Ni gute mwayobya abagabo bene aka kageni? ….”. Aha bumvikanishaga ko kwisiga ibirungo byinshi bishobora guha umukobwa indi sura adasanganywe bikaba byatuma habaho kwibeshya ku buranga bwe.

Ku rundi ruhande, kwisiga ibirungo (Make up) ni byiza kuri bamwe bitewe n’imiterere y’umubiri wa buri mukobwa. Hari abo bisaba kubyisiga kugira ngo uruhu rwabo rukomeze rugire ubusugire. Icyakora icyakora hari umusore/umugabo ushobora gushiturwa n’uburanga bw’umukobwa wisize ibirungo, kandi nyamara atari yo sura ye.Niyo mpamvu abasore bakwiye gushishoza kugirango batazabatuburira bakabereka isura itari iya nyayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro :Nonaha umwana apfiriye mu maboko ya nyirakuru mu buryo bw’amayobera(Video)

UEFA itangaje italiki umukino ikipe yatwaye EURO niyatwaye COPA AMERICA uzakinirwa