in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO

Kicukiro :Nonaha umwana apfiriye mu maboko ya nyirakuru mu buryo bw’amayobera(Video)

Mu kagari ka Nyarurama ,mu murenge wa Gatenga ,mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umwana witabye Imana mu buryo bw’amayobera nyuma y’aho yari kumwe na nyirakuru baganira ari muzima.

Muri videwo yo kuri Youtube ibyerekana ngo uyu mwana warererwaga kwa nyirakuru yafashwe n’uburwayi budasobanutse gusa bakomeza kumufashiriza mu rugo. Ubwo yari yicaranye na nyirakuru mu rugo ngo yamubwiye ko yumva ikintu kimutikuye mu mbavu hanyuma amubwira ko agiye kwigendera.Yahise ahaguruka ajya kuryama muri salo ariho bamusanze yitabye Imana. Uyu mubyeyi yatangaje ko kubera ko badafite ubushobozi batabashije kujya kumusuzumisha ngo barebe impamvu y’uru rupfu.Mu marira menshi yavuze ko baba mu cyiciro cya kabiri cyubudehe ariko badafite ubushobozi ko no kubona uko bashyingura uyu mwana byasabye ubwitange bw’abaturanyi babafashije.Yakomeje avuga ko umwana wabo atari asanzwe arembye cyane ko bakeka ko bishobora kuba ari amarozi nubwo badafite gihamya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wafashwe aryamanye n’undi mugabo yavuze byinshi nawe kuri mike (video)

Basore mwitondere abakobwa bisiga ibirungo kubera iyi mpamvu iteye ubwoba.