in

UEFA itangaje italiki umukino ikipe yatwaye EURO niyatwaye COPA AMERICA uzakinirwa

Ishyirahamwe ry’umupira wa maguru, I Burayi UEFA nirya America Yepfo, CONMEBOL, uyu munsi basinyanye amasezerano y’ubufatanye yarangiyr mu kwezi kwa kabiri 2020 bayageza taliki ya 30 Kamena, 2028 bakorana.

Nubwo ikijyanye no kwemeranywa cyahozeho, iri sinya ry’amasezerano ya MoU harimo ibiyaranga bivuga ko UEFA na CONMEBOL bivuga ko bagomba Bose kugira icyicaro gikuru mu mujyi wa London, maze bakarebera hamwe uko bacunga neza ibikorwa bya ruhago bafatanyije.

Kimwe muri ibyo byemezo bafashe nuko ikipe yatwaye UEFA EURO ya 2020 aricyo gihugu cy’Ubutaliyani n’ikipe yatwaye COPA America ya 2021 kuko ariyo yayegukanye, Argentina , ko Aya makipe yose afitanye uyu mukino taliki ya 01 Kamena 2022, mu mujyi wa London.

Ibi biro Aya mashyirahamwe azaba ahuriramo mu mugi wa London buzatangira gukora ku mugaragaro mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Nyuma yo gusinya aya masezerano Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin yagize ati—“Twishimiye kubaka umubano wagatangaza na CONMEBOL, rero ikingenzi twese ducyene twese kwari uguhuza imbaraga maze tukazamurira rimwe umupira wa maguru Kandi ni inyungu kuri rubanda Kandi bisa naho Ari imyitwarire mishya itamukwiriye

“Hari uburyo bwinshi bwo guhuza ubufatanye hagati ya UEFA na CONMEBOL, nkuko byagiye byifuzwa mu myaka ishize nka marushanwa nka Artemio Franchi Trophy na Intercontinental Cup, rero ni ibyo kwishimira ko tugaragaje iri hura ryamakipe y’ibihugu maze agakina umukino w’igikombe kubw’Urukundo rw’abakunzi ba ruhago Bari impande ni mpande kw’Isi.

“Dutegereje kureba Aya mahirwe mashya tubonye twese hamwe Kandi twese dutewe amashyushyu no kurindira uyu mukino wa Finalissima uzabera muri London mu kwezi kwa gatandatu 2022.

“Reka nshimire Alejandro Domínguez kubwimbaraga ze yagaragaje muri uyu mushinga no kubwakazi kindashyikirwa yakose mu mupira wa America Yepfo.”

Perezida wa CONMEBOL, Alejandro Domínguez nawe yagize ati—“Dutewe ishema nisheja ry’urubuto twese dutereye hamwe dufatanyije na UEFA, kubw’umubano wagatangaza uri hagati yacu nk’ibigo, kubwo gusinya ibyaya masezerano no kongera imifatanyirize twese hamwe twumva ko turi kuzamura ihangana tugira uruhare mu kuzamurana twese tugakura tukanazamurana kugera kure.

“Umukino wa Final usahuza Argentina na Italy uzaba taliki ya 01 Kamena 2022 mu mujyi wa London, uzagenda wiyungwaho nibindi bikorwa byagatangaza bijyanye na Siporo, kubwinyungu z’Umupira w’abantu bo muri America yepfo naho kumugabane w’iburayi., intangiriro zo guhuza ibiro twese tukajya dukorera hamwe bizatwemerera twe twembi gutecyereza kuminshinga mishya n’imbaraga nyinshi nubushacye kubw’inyungu za millions nyinshi za bafana bo ku migabane yacu no kw’Isi hose hasigaye.

“Ndifuza gushimira abagize akanama ka CONMEBOL, bo bashyigikiye icyi gitecyerezo Kandi Bose basa naho babyiteguri cyane cyane Perezida Aleksander Ceferin nabagize ikipe ye ngari nabo basanzwe bafatanya, nabandi dusangiye intego zimwe kubwuburyo twakoresha bikagirira akamaro imiryango yacu.

Aya masezerano avuzeko buri gihe ikipe izajya iba yatwaye EURO ku mugabane w’iburayi nindi izajya iba yatwaye COPA AMERICA zizajya zikina umukino zose uko Ari ebyiri uhuza iyi migabane, rero kwikubitiro Argentina izakira ikipe y’Ubutaliyani mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa London taliki ya 01 Kamena, 2022.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Basore mwitondere abakobwa bisiga ibirungo kubera iyi mpamvu iteye ubwoba.

Akoresheje imitoma ihambaye, Fiancé wa Bijoux wo muri Bamenya yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko