in

Baremera baburare ariko bayigure! Abakirisitu ba EAR bari gukusanya amafaranga kugira ngo bagurire imodoka Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire wasoje inshingano ze

Abakirisitu ba EAR bari gukusanya amafaranga kugira ngo bagurire imodoka Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire wasoje inshingano ze.

Abakirisitu ba Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani (EAR) bari gukusanya imisanzu kugira ngo bazagurire Rev. Past. Dr Antoine Rutayisire impano y’imodoka mu rwego rwo kuzirikana imirimo yakoze mu gihe amaze abayobora.

Pasiteri Rutayisire wujuje imyaka 65 y’amavuko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru tariki ya 4 Kamena 2023.

Icyo gihe ni na bwo umusimbura azatangira imirimo.

Kubera imirimo myiza yamuranze akibayobora, Abakirisitu ba EAR/Remera biyemeje kumuha impano y’imodoka.

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, kuri iri torero habaye amateraniro yo gusezera kuri Pasiteri Rutayisire.

Sam Nkurunziza uyobora inama ya Paruwasi ya Remera yavuze ko nk’abakirisitu ba EAR/Remera ndetse n’abandi bakunda Rutayisire bashaka kumuherekeza neza bamuha impano y’imodoka.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya abyiruye inkumi: Amashusho ya rutahizamu wa Rayon Sports Rafael Osaluwe ari kumwe n’umwana we w’umukobwa

Hita ubasiba kano kanya! Ibimenyetso (20) bizakwereka inshuti mpimbano cyangwa zitagifitiye umumaro mu buzima bwawe