in

Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania ni umwe mu bahanzi butakwira atavuzwe mu binyamakuru bitandukanye, aho benshi bavuga ko bimwe mu byo bamutangazaho abikora nk’ikinamico kugirango akomeze agarukweho.Igitangaje ni uko muri Tanzania hariyo abandi bahanzi benshi nyamara havugwa bake.

Diamond Platnumz ni urugero rwiza rw’umuhanzi ushaka guhora avugwa buri munsi ndetse ikintu cyose yakoresha mu kubigeraho aragiharanira bigakunda.Nta cyumweru gishize muri
buri gitangazamakuru cya showbiz hano mu Rwanda, mu Karere no ku mbugankoranyambaga hacaracara inkuru y’uwiyita ko ari se wa Diamond. Nyamara ugasanga we araruca akarumira ntagire icyo abivugaho ahubwo ugasanga abantu ba hafi ye
bagize icyo babivugaho.

Nyina umubyara aherutse kwerekana ifoto ya se nyirizina
wa Diamond noneho itangazamakuru rirongera ribona icyo kwandika no kuvuga. Nta minsi
ibiri ishize hasohotse inkuru y’uko Platnumz yahinduye amazina ye bitewe nuko
yari yarahawe amazina n’utari se wa nyawe. Noneho ikinamico yo gukomeze kwiganza
mu mitwe y’abakurikira ibijyanye n’imyidagaduro bongeye gutungurwa no kubona
inkuru igira iti:’’Uwahoze azwi nka se wa Diamond Platnumz yatakambiye abanya-Tanzania
abasaba inkunga’’.

Nubundi iyo urebye neza usanga
izina Diamond Platmumz rigaruka muri iyo nkuru ukaba wakwibaza ayo mayeri ari
gukoreshwa n’uwo muhanzi usanzwe ufatwa nka nimero ya mbere muri Tanzania mu
muziki wa Bongo Flava.

Muzehe Abdul Djuma
waherukaga guca ibintu ubwo byatangazwaga ko atari we wabyaye umuhanzi
w’icyamamare Diamond Platnumz,yasabye abanya Tanzania ko bamuteranyiriza
amafaranga akabona igishoro cyo gucuruza caguwa.

Uyu musaza yagiye agaragaza
kenshi ko ari mu bukene bukabije kandi uyu muhanzi Diamond yitaga umwana we
atunze amamiliyoni y’amadolari akura mu muziki no mu bucuruzi.

Icyakora, Abdul Djuma anengwa na benshi kuba yaratandukanye nabi na nyina wa Diamond Platnumz yari acyuye
akaza kugaruka asaba gufashwa n’uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika.

Nyina wa Diamond uzwi nka Mama Dangote niwe watangaje ko Abdul Djuma atari se wa nyawe wa Diamond Platnumz ahubwo ko se w’uyu muhanzi yapfuye agahitamo gushakana n’uyu mugabo wa
kabiri.

Nyuma yo kubona ko ntacyo yakura kuri Diamond Platnumz cyane ko byamaze kumenyekana ko atari se,Muzehe Abdul yapfukamiye abanya Tanzania ababwira ko ageze mu za bukuru ndetse amaguru ye
yabyimbye kubera uburwayi buzwi afite bityo bamuteranyiriza amafaranga agacuruza. Inkuru yanditswe na Bongo5.com aho uwo musaza yagize ati “Narotaga kuzagira ibiro nkoreramo, Ndiumuntu
ukunda gucuruza inkweto n’imyenda bya caguwa.”

Uyu musaza yakomeje asaba abanya Tanzania kumuteranyiriza agakabya inzozi ze. Amayeri Diamond Platnumz yagiye akoresha mu kwamamara ariko bamwe ntibabyiteho. Kuva mu 2011 ubwo yaganaga
Davido bagakorana indirimbo Number One isubiyemo yahise atangira kwamamara ndetse atangira guhenda mu bitaramo.

Inkuru zigaruka ku bagore bashwanye.Ni kenshi mwagiye musoma
inkuru zivuga ko Diamond yatandukanye n’umukobwa runaka kandi bakaba babyaranye. Abo bagore barimo Hamisa Mobeto, Zari the lady boss, Tanasha Dona, n’abandi benshi yagiye yifashisha mu kurangaza abamukunda.

 

Byabayeho ko Diamond yemera bakamusebya ko atabyara ndetse atanazi gutera akabariro. Aha umwe mu bo bakundanye yatangaje mu itangazamakuru ko Diamond Platnumz iyo ageze ku buriri ahita agwa agacuho bityo nta kintu azi gukora.

Andi mayeri yakunze gukoresha n’ayo kuvuga ko agiye gutangiza ibikorwa runaka cyangwa se kugura inzu mu gihugu runaka nyamara bikarangira ntayo aguze. Ubu rero ikigezweho n’ikinamico y’uwiyitirira ko ari se ni yo iri kurangaza abantu bakamutekereza cyane kurusha no kuba bakwita ku bibazo byabo nyamara batazi ko we ari kurushaho kwigarurira imitima yabo ari nako basubira inyuma bakareba bimwe mu bihangano bye bikarushaho
gukundwa no kwamamara.

Diamond Platnumz yagiye avugwaho gukorana n’abarozi
ariko we akabihakana agahamya ko gukora cyane ari byo ashyira imbere. Ubundi umuhanzi ushaka gucuruza ahora agarukwaho mu bitangazamakuru noneho ibigo by’ubucuruzi iyo bigeye guhitamo uwo bakorana bahera kuri wawundi uhora avugwa cyane.Ibi biri mu bihora bihesha Diamond Platnumz amasezerano aremereye n’ibigo bikomeye muri
Tanzania no hanze yahoo kuko izina rye rihora mu bitangazamakuru. Abahanzi bo mu kiragano gishya bashaka kubyaza umusaruro impano bakwiriye kujya bigira kuri bamwe mu baba bafite amayeri menshi bakoresha mu guhora ku isonga baba bakoze
ibihangano baba batabikoze bagahora bavugwa.

Twabibutsa ko Diamond Platnumz ari we uhenze kumutumira mu bitaramo mu bahanzi bo muri Tanzania no muri aka Karere
Tanzania iherereyemo. Ni we ufite ibihembo byinshi by’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Ni we watandukanye n’abagore benshi kandi bakanabyarana. Ni we muhanzi muri icyo gihugu ufite inzu ifasha abahanzi n’ibitangazamakuru yayitiriye.
Bivugwa kandi ko ari we ufite amafaranga menshi ugereranyije na bagenzi be.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufasha wa Trump usigaje amasaha make agasohoka muri White House yatanze ubutumwa bukomeye.

Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)