in

Umufasha wa Trump usigaje amasaha make agasohoka muri White House yatanze ubutumwa bukomeye.

Mu gihe habura amasaha make kugirango Donald Trump na Melanie Trump basohoke muri White House, uyu mugore yahaye ubutumwa bukomeye Abanyamerika.

Mu mashusho yashyize kuri Twitter Melanie Trump yavuze ko atewe ishema n’igihe yamaze ari umugore wa Perezida wa Amerika.

Ati “Banyamerika bagenzi banjye, byari iby’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye gukora inshingano z’Umugore wa Perezida, natewe imbaraga n’Abanyamerika bo hirya no hino mu gihugu cyacu.”
Yakomeje ashimira abaganga bagaragaje umuhate mu guhashya icyorezo cya Covid-19 cyugarije Amerika.

Ati “Ndashimira abaforomo, abaganga, abakora mu nzego z’ubuzima n’abatwara imodoka bari gukora cyane ngo barokore ubuzima bw’abantu, nifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze ababo bitewe n’iki cyorezo. Buri buzima bwose bufite agaciro.”

Melanie Trump yashimye inzego z’umutekano za Amerika, anasaba abaturage bose b’iki gihugu “kugira ukwihangana mu byo bakora byose kandi buri gihe bakazirikana ko nta na rimwe imvururu zizigera ziba igisubizo cyangwa ngo zibonerwe impamvu.”

Melanie Trump aritegura kuva muri White House no guhagarika izindi nshingano zose zajyanaga n’uko ari umugore wa Perezida, nyuma y’uko umugabo we ananiwe kwegukana manda ya kabiri nyuma yo guhigikwa na Joe Biden.

Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Joe Biden uraza kuba uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2021 nubwo Trump we yatangaje ko atazawitabira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi impamvu umuntu wese agomba kurya watermelon izwiho kongera ubushake mu gutera akabariro.

Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?