in

Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)

Nyuma y’iminsi mike batandukanye, Putin Kabalu wahoze akundana na Miss Uwase Vanessa yaciye amarenga ko yaba yaramaze kubona undi mukobwa yamusimbuje.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akagira n’amaraso y’abanyarwanda, yerekanye ifoto y’inkumi bivugwa ko bari gukundana ayiherekesha ikimenyetso cy’umutima kigaragaza amarangamutima y’urukundo.

Ngiyi ifoto y’inkumi bikekwa ko ari umukunzi mushya wa Putin.

Nta byinshi biramenyekana kuri iyi nkumi gusa bishoboka ko ari uwasimbuye Miss Vanessa watandukanye na Putin mu mpera za 2020

Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Miss Vanessa yari yatangaje ko yatandukanye na Putin nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu magambo ye yamenyesheje abamukurikira ko yongeye kwisanga atari mu rukundo, ati “Single again”.

Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Miss Vanessa rwatangiye kuzamo kidobya muri Nzeri 2020, iki gihe uyu mukobwa abinyujije kuri Instagram yabwiye abamukurikira ko yagize ibihe bibi anatekereza kwiyahura icyakora abireka kubera umuryango we.

Kuva icyo gihe benshi mu bamukurikira batangiye gutekereza ko yaba yatangiye kugirana ibibazo na Putin wari umaze umwaka urenga amwambitse impeta.

Nyuma y’iminsi mike bingeye kugaragara bari kurya ubuzima muri Tanzania, aho agarukiye mu Rwanda agaragara atacyambara impeta yambitswe na Kabulu wari wamusabye kumubera umugore

Aherutse gutangaza ko yaje kuyibura ubwo yari kumwe n’umugabo we ndetse ari ibintu baziranyeho ku buryo yahamyaga ko ategereje ko azamuha indi.

Miss Uwase Vanessa yari yarambitswe impeta na Putin.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?

Neymar yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umukobwa w’uburanga bagaragaye bagira ibihe byiza(AMAFOTO)