in

Amwe mu magambo n’ibikorwa abakobwa b’iki gihe basigaye bifashisha bakurura abasore.

Nk’uko bisanzwe bivugwa hanze aha ngo umuco wo kureshya abagabo bikozwe n’igitsina gore si ibintu by’i Rwanda, nyamara benshi mu rubyiruko rw’ubu, rwagaragaje ko ahubwo ari bimwe mu bitanga amahirwe yo kubona inshuti ikwiyumvamo nawe uyiyumvamo.

Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bikorwa ndetse n’amagambo akunze kwifashishwa n’abakobwa mu kureshya abagabo.

1.Kuvuga make

Mbega ukavuga inkuru uzica hejuru kuko bituma umuhungu yifuza kumenya ibikurikira, ubutaha akazabikubaza. kandi mu byo uvuga ukirinda kwivuga nabi.

2.Gukoresha ijwi risendereye

Ukarigira ijwi riri hasi ritari hejuru mu magambo, wumva ko harimo gutinda nako kudakabije bireshya umugabo cyangwa umuhungu.
Gukoresha ibimenyetso by’umubiri
Igihe cyose uri gushaka kugira icyo umubwira, ushobora nko kumwicira ijisho, kumukubita agashyi n’ibindi… ngo ibi bituma akugirira amatsiko kandi akagukurikirana.

3.Kwiyitaho ku mubiri

Ibi ntibivuze kwishyiraho makiyaje ikabije(Make_up) cyangwa kwambara imyenda ihambaye, iyo wambaye imyenda isanzwe bikubereye biba bihagije kugira ngo abone ko uteye amabengeza.

4.Kwiyoroshya no kumusekera

Imbere ye ukaba uwo uri we ntiwiyoberanye kugira ngo nibura abone ko umwiyumvamo, nawe kandi ko nta n’icyo umuhishe hakiyongeraho n’iyo nseko kuko kumwenyura biri mu bintu bikuru bireshya abagabo.
Kumubwira ko ukunda imico ye kandi ukamushyigikira mu iterambere.

Gerageza kenshi kumwereka ko umukundira imico ye yaba imyiza cyangwa imibi ukamugira n’inama zitandukanye zo mu buzima ngo kabone n’iyo ntabyo wowe waba ukurikiza.

Hari byinshi tutavuze ariko twabahitiyemo iby’ingenzi bikunze kwifashishwa cyane mu gihe abakobwa bashaka kureshya abahungu muri iyi minsi.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro:Umugabo yasutse amarira nyuma yo kumenya ko abagore be babiri yishakiye birwa batingana yagiye mu kazi.

Umubyeyi n’abana be amasura arimo kubavaho|Twagize ubwoba bwinshi.