Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe mu mu mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwatangarije abaturarwanda bose ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigumishijwe uko bisanzwe mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye ku itariki 5 Ukuboza 2022.
Ni ukuvuga ko Lisansi uzakomeza kugurushwa 1580 Frw kuri litiro na ho
mazutu ikaba 1587 kuri litiro.

Nubwo ku rwego mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka, Guverinoma yanzuye ko mu mezi abiri ari imbere ibiciro bizakomeza uko byari bisanzwe.