in

Amakipe irayamara : APR FC yatangiye kongeramo abakinnyi mw’ikipe

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi wakiniraga ikipe ya Mukura VSL .

ku munsi wejo tariki ya 19 Ukuboza 2023 nibwo Amakuru yagiye hanze ko umusore Kategea Elie wakiniraga Mukura VSL akina mukibuga hagati yerekeje muri APR FC, nyuma yo kumusinyisha igihe cyingana n’Imyaka ibiri.

 

uyu musore wari warasinye umwaka umwe n’igice muri Mukura VSL yarasigaje Amasezerano y’Amezi 6 gusa.

 

Ikipe ya APR FC yamutanzeho Miliyoni Umunani 8000,000 frws zishobora kwiyongera, uyu musore kandi acyina nka nimero 10 mukibuga hagati akina nkusatira izamu , byagaragaraga ko kuva APR FC yatakaza Manishimwe Djabel hari harabuze undi mukinnyi ukina uyu mwanya kuburyo bunogeye iyi kipe.

 

uyu musore kandi biteganyijwe ko ahita asanga abakinnyi biyi ikipe ya APR FC mu mwiherero wo kwitegura kwitabira igikombe cyizabera muri Tanzania cya Mapinduzi cup .

 

APR FC yisanze mwitsinda turimo Simba sports club.

Dore uko amatsinda ameze

Group A: Azam FC, Mlandege, Chipukizi FC & URA.

 

Group B: Simba SC, Jamhuri, APR FC & Singida Big Stars.

 

Group C: Yanga SC, Bandari FC, KVZ & Vital’O’.

 

 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mugire vuba abanyerondo bataraza” Abaturage babyutse bakora urugomo bajya ku gipangu cy’undi muturage baragisenyagura kandi Leta itabibatumye – AMASHUSHO

Umukobwa witwa Linda wari ufite ubukwe ku wa 6 bwapfuye igitaraganya kubera uwo bahoze bakundana (ex)