in

Umukobwa witwa Linda wari ufite ubukwe ku wa 6 bwapfuye igitaraganya kubera uwo bahoze bakundana (ex)

Umukobwa witwa Linda wari ufite ubukwe ku wa 6 bwapfuye igitaraganya kubera uwo bahoze bakundana (ex)

Umunyamideri witwa Linda wo mu gihugu cya Nigeria ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko ubukwe bwe bwari bwitezwe ku wa Gatandatu washize tariki ya 16 Ukuboza 2023, bwapfuye bubura umunsi umwe gusa ngo bube.

Ubukwe bw’uyu mukobwa bwapfuye nyuma yuko umugabo we atahuye ko uyu mukobwa yaryamanye n’uwo bahoze bakundana agirango amusezereho.

Uyu mukobwa yaryamanye n’uwo bahoze bakundana mu ijoro ryo ku wa Kane, gusa ntiyari aziko hari umwe wo mu muryango w’umusore wabimenye ndetse agafata na videwo.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu nibwo umugabo we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ubukwe bwe na Linda butakibaye kubera impamvu zitamuturutseho.

Uyu mugabo yatangaje ko ubukwe bwe buhagaze bitewe nuko yabwiwe ibyo Linda yakoze mbere y’ubukwe.

Abagize umuryango w’umusore n’umuryango w’umukobwa bose bihutiye kujya kureba umusore aho atuye ariko ntibamusangayo kuko yari yafashe imodoka yagiye ndetse na telefone yayikuyeho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakipe irayamara : APR FC yatangiye kongeramo abakinnyi mw’ikipe

Umwana muto w’umukobwa yagaragaye ari gukorera isuku nyirakuru, igikorwa cyatunguye benshi bitewe n’ingano y’uwagikoraga (Video)