in

Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.

Umukobwa w’uburanga n’ikimero bihebuje ,usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio/ TV 1 Aime Beaute Mushashi yatangaje ko hari byinshi yigiye kuri nyiri RadioTv 1, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC aho avuga ko ibanga rye afite ari ukubahiriza igihe mu kazi, ndetse ahamya ko abagabo bamukunda cyane.

Uyu mukobwa  Aime Beauté Mushashi ukora kuri iyi televiziyo ya KNC aho asoma amakuru, kuri micro za ISIMBI TV yabajijwe ku gihe yumva azashingira urugo, ati“mu minsi iri imbere tuzabamenyesha“.Uyu mukobwa kandi yasobanuye uburyo akoramo akazi ke k’ubunyamakuru aho yavuze ko yize I Butare ,mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga gusa akaza kwisanga akunda gukora kuri radiyo cyane .Abajijwe umukino akunda yavuze ko akunda gukina Koga ,na Volleyball ariko agakunda kureba umukino wa Basketball.

Mushashi abajijwe uko yisanze kuri Tv1 yavuze ko yahasabye akazi ariko yarakoraga kuri Radio Salus, gusa ngo byaramugoye kuko bwari ubwa mbere agiye gukora kuri televiziyo. Ati:” biba bigoye,nari naramenyereye gukora kuri radio nta muntu undeba, kuri televiziyo biratandukanye kuko ikosa ryose wakora ,abantu bose baba barireba.iyo utaramenyera uba ufite ubwoba.”

Uyu munyakuru yanavuze ko ibyo yigira ku muyobozi we KNC ari uko yubahiriza igihe ndetse ko KNC ari umuntu mwiza mu kazi .Ati:“Niba saa moya aba yageze muri studio ,kandi amaze kugera ku rwego rwo hejuru ni gute njyewe nakomeza kuryamira?,yubahiriza igihe cyane“.Yavuze ko KNC ari umuntu usabana cyane n’abandi kandi ko abafasha cyane.

Ati :”ni umuntu uri cool mu kazi, buri gitondo dukora inama aradifasha iyo utanze igitekerezo,agufasha kukigorora.Nta ribi rye!”.

Mushashi yanavuze ko abagabo bamukunda kubera imiterere ye ,n’ijwi rye.Gusa anavuga ko atajya yishimira abantu banga gukundana ngo kuko badahuje imyemerere n’idini.

 

Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Mushashi:

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe.

Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.