in

Nguku uko byagenda ku mubiri wawe ugiye unywa amata arimo ubuki buri gihe.

Kunywa amata arimo ubuki ni ingenzi ku buzima bw’umuntu ,ndetse bifite akamaro gakomeye.Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (Antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri. Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na Calcium.

Dore akamaro k’uruvange rw’amata n’ubuki ku buzima bw’umuntu mu gihe abikoze buri munsi:

1.Kurinda gusaza

Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n’ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw’ubuki n’amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

Amata n’ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka Free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw’umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

2.Kurinda no gukomeza uruhu

Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto. Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw’uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n’ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
Gufasha igogorwa kugenda neza

Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n’amara zigafasha mu igogorwa. Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw’izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

Amata n’ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk’umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje. Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira. Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw’ubuki n’amata rushobora kugufasha.

4.Gukomeza amagufa

Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n’umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw’amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

5.Kongera imbaraga

Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y’umwimerere abonekamo. Ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo nize n’ibyo mpura nabyo ntaho bihuriye||Nigeze kwiherera mvuza induru|Aline Gahongayire.

Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.