in

Cyore:Abahanga bemeje ko nta bundi buzima bubaho nyuma yo gupfa.

Siyansi ishobora kuba yaratuzaniye ibyiza byinshi birimo nko koroshya ingendo, ubuvuzi bugezweho, internet ndetse nibindi byoroheje ubuzima bwacu, ariko nyamara burya siyansi hari andi makuru umuntu yakwita mabi iba iduhishiye.

Kuri ubu hari umuhanga muri siyansi wavuze ko dukwiye kwemera ndetse no kwizera ko ntabundi buzima bubaho nyuma y’ubu, bivuze ko uko bimeze kose tugomba kubaho muri ubu buzima bwo ku isi ntagutekereza ko tuzabaho ubundi.

Uyu mugabo witwa Sean Carroll usanzwe yigisha muri kaminuza ya California Institute of Technology yabwiye ikinyamakuru “Express” ati: “ubuzima nyuma yubu tubamo bushoboka muburyo bumwe, gutandukanya ubwenge dufite ubu ndetse n’umubiri.

Aba basobanura ko kugira ngo umuntu yitwe ko yakomeje ubuzima nyuma y’urupfu aruko yakomereza aho yari ageze kandi bidashoboka. Avuga ko ubwenge n’imitekerereze umuntu afite iyo amaze gupfa bidashoboka ko byakomeza kubaho, avuga ko ahantu ho kubaho ku kiremwamuntu ari hano ku isi, bityo iyo umuntu amaze gupfa biba birangiye nta bundi buzima bushoboka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aime Beaute Mushashi wa Tv1 ahishuye ibanga rya KNC mu kazi,anavuga uburyo abagabo bose bamukunda.

Perezida wa Argentina yatunguye abantu ubwo yagendaga mu ndege ya Messi.