in

Zimbabwe: Undi mukobwa w’imyaka 9 yatewe inda

Biravugwa ko umukobwa w’imyaka icyenda i Bindura muri Zimbabwe afite inda y’ibyumweru 27.

Nk’uko amakuru yatangajwe nabitangaza makuru byo muri Zimbabwe gutwita k’uyu mwana byagaragaye nyuma yo gukeka kw’abayobozi bo ku ishuri ribanza rya Kambira bamujyanye kwa muganga ibipimo bikabyemeza.

Uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza,yasuzumiwe mu bitaro bya Bindura ku wa gatatu nyuma yo kubyemererwa na nyina.

Ibizamini byagaragaje ko umwana atwite ari mu kaga. Iki kibazo kirimo gukurikiranwa n’abapolisi kandi babonye ibimenyetso bibafasha mu iperereza. Polisi ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro.

Ibi bibaye nyuma y’aho undi mwana w’imyaka 9 w’ahitwa abyariye mu bitaro byitwa United Bulawayo Hospitals

Hagati aho, se w’umukobwa utwite aravuga ko inda umukobwa we atwite yayitewe n’abakurambere [imbaraga zidasanzwe].

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko yavuze ko mu buryo budasanzwe izo myuka zasuye uyu mukobwa we w’imyaka 9 nijoro ubwo nyina yari kure y’urugo maze zikinjiza ibintu mu myanya y’ibanga ye.

Nyina w’uyu mwana w’imyaka 26 we yavuze ko yababajwe no gutwita k’umwana we.

Iyerekwa ritangaje ryakozwe na nyina wumubabaro wumukobwa utwite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo guteza imirwano, Muhadjiri yagize icyo abivugaho n’impamvu yabimuteye

Element yarize arahogora ubwo yari mu muhango wo gusezera inshuti ye magara Kinyoni witabye Imana(videwo)