in

Zari Hassan yagaragaje kwicuza gukomeye nyuma yo gushyira abana be Diamond.

Umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan aricuza impamvu yashyiriye Diamond abana yabyaranye muri Tanzania kumusura kuko ibyo yari yiteze sibyo yabonye
Zari ntabwo bimeze kuko urugendo rwo muri Tanzania ashyiriye abana se rwatumye bangana kurushaho.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, nibwo Zari yari muri Tanzania ashyiriye Diamond abana babyaranye(Tiffah na Nilan) ngo bamusure dore ko kuva muri 2018 batandukana yari atarababona.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Amani, ni uko uyu mugore yavuye muri Tanzania atishimye ndetse yicuza impamvu yagiyeyo kuko yari yizeye ko ari yo yari inzira nziza yo gusubirana na Diamond ariko ntibyakunda.

Umwe wo mu muryango wa Diamond yabwiye iki kinyamakuru ko byageze aho aba bombi bashwana ari nabwo Zari yafataga umwanzuro wo gusubira muri Afurika y’Epfo.

Ati“ruriya rugendo rwa Zari n’abana be Tiffah na Nilan yari gahunda ya Zari, kuko abana bari no kuza bonyine ariko Zari yari azi ko ari wo mwanya mwiza ko gutunanya urukundo rwe na Diamond rumaze imyaka 3 rwasinziriye.”

Byaje gukurura kutumvikana, Zari ashaka kumwumvisha ibyo ashaka ngo abe ariko bikorwa mu rwego rwo kurera abana babo, Diamond nawe ntabikozwe. Diamond yahisemo no kubaha cyumba cyabo(mu nzu babagamo Mbezi Beach) na we ifata icye kugira ngo adakomeza gushwana na Zari, ni nabwo Zari yafashe umwanzuro wo gusubira muri Afurika y’Epfo kuko yabonaga ntakizavamo.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu bisigaye bizonga cyane abakobwa mu rukundo rw’iki gihe.

Umukobwa nakwitwaraho gutya uzamenye ko ashaka ko umubwira ijambo rimukora ku mutima