in

Bimwe mu bintu bisigaye bizonga cyane abakobwa mu rukundo rw’iki gihe.

Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n’ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n’umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika integer aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

Urubuga le plurielles.fr ruvuga bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

1.Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

2.Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

3.Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n’umuhungu bakundana

4.Iyo umuhungu nta mpano n’imwe by’umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

5.Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk’igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

6.Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n’ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y’umukunzi we.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link :https://yegob.rw/dating

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amakosa ukwiye kwirinda mu gihe ugitangira guterereta kuko bakunyuzamo ijisho.

Zari Hassan yagaragaje kwicuza gukomeye nyuma yo gushyira abana be Diamond.