in

Yaturitse ararira imbere y’abafana bari buzuye stade,ibihe byaranze ugusezera kwa Gerard Piqué mu mupira w’amaguru

Umukinnyi Kabuhariwe muri ruhago Gerard Pique wari uheruts gutangaza ku wa gatatu w’iki cyumweru ko agiye gusezera kuri ruhago , yasezeye kubakunzi ba Barcelona avuga amagambo akomeye yatumye ikiniga kiba kinshi haba kubakinanye nawe ndetse no kuba fan bari buzuye sitade.

Gerard Pique w’imyaka 35 nyuma y’umukino wahuje Barcelona na Almeria , ndetse Barcelona ikaza gutsinda ibitego 2-0 , Gerard Pique wari winjiye mu kibuga k’umunota wa 84 ,nyuma y’umukino yasezeye ku bakunzi ba Barcelona bari muri Sitade.Mu ijambo rya Gerard Pique yavuze ko , uko umuntu agenda akura aribwo agenda amenya ko icyo ukunda ukireka kikagenda , yagize ati :” nakuriye hano (Barcelona ) kandi ni naho nzapfira” Gerard Pique yakomeje agira ati:”Uko ugenda ukura ,niko rimwe na rimwe umenya neza ko icyo ukunda ukireka kikagenda ndibwira ko nzongera nkaba hano mu bihe bizaza”

Muri sitade ya Nou Camp , ku bi televiziyo binini bya rutura hashyizwemo amashusho agaragaza ibihe bidasanzwe Gerard Pique yagiye agirira muri iy’ikipe , birimo ibitego bigera kuri 53 yatsindiye Barcelona ndetse n’ibindi bihe bitangaje yagiriye muri Barcelona.

Abakinnyi bose bakinnye uyu mukino ubwo hasezerwaho Pique ,bari bambaye imyambaro iriho umubare 3 usanzwe wambarwa na Gerard Pique kuva yagera muri Barcelona ndetse hariho n’izina rye “Pique” mu rwego rwo kumusezera mu cyubahiro.Bivugwa ko Pique wakiniye amakipe atandukanye nka Manchester United ngo inzozi ze kuva kera kwari ugukinira ikipe ya Barcelona ndetse ngo inzozi ze yazigezeho ntakabuza.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom Close yatangaje ibintu bitatu bikomeye umuhanzi akwiriye kwitondera

Videwo: Na none indege yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Victoria