in

Tom Close yatangaje ibintu bitatu bikomeye umuhanzi akwiriye kwitondera

Umuhanzi, umwanditsi,umushushanyi ndetse akaba n’umuganga, Doctor Muyombo Thomas wamamaye mu izina rya Tom Close mu muzika nyarwanda, yatangaje ibintu bitatu bikomeye umuhanzi yagakwiriye guhindura.

Mu kiganiro Tom Close yagiranye na radiyo Rwanda kuwa 6 tariki ya 5 Ugushyingo 2022 mu makuru ya saa moya, Umunyamakuru Ferdinand Uwimana yamubajije ibintu bitatu umuhanzi akwiriye guhindura,Tom close ati:”Icya mbere kubona isha itamba ngo yibagirwe n’urwo wari wambaye buriya buri muhanzi yagakwiriye kuza mu by’ubuhanzi hari intego afite,imeze gutya,icya kabiri,ubutumwa nzanjya nsohora bugomba kuba bukubiye muri ibi byiciro,hanyuma waza ku isoko ry’umuziki ukareka kujyana n’ibigenda kuko iyo ujyanye n’ibigenda buri munsi bigenda bihinduka ugeraho ngaho ukabura umwimerere ibyo bintu bigahita bituma abafana babura aho bagusanga,icya gatatu,umuhanzi abakwiriye kugira ubutumwa,igihangano cyose gisohotse ntikibe ar’igihangano kiri buceho ngo gihite cyibagirana, umuntu akagira ubutumwa runaka asigarana mu gihangano wakoze aho gukora ibihangano byinshi bibi ugakora bicye byiza,ubwo ni ukuvugango niba wari gukora indirimbo icumi zamake,ugakora eshatu nziza,icyo gihe biroroshye kugarura icyo washoye,umuntu agira gutya agahura n’umuhanzi akakubwira ko afite indirimbo 30 yazikumvisha ugasanga ntago zujuje icyatuma zimenyekana cyane cyane ni ku bahanzi bashaka kubigira umwuga”.G’ibyo ibintu bitatu Tom Close yatangaje umuhanzi akwiriye kwitondera.

Tom Close n’umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo,Thank you ft The Ben,Igikomere ft Bull Dogg,My Love,Si beza n’izindi,kuba ubu usibye kuba akora ibyo twavuze harugura ni n’umuyobozi mu kigo k’igihugu gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi yiyamye abasore bashaka kumenya umubare w’aba ex baryamanye

Yaturitse ararira imbere y’abafana bari buzuye stade,ibihe byaranze ugusezera kwa Gerard Piqué mu mupira w’amaguru