in

Yatorotse gereza kubera impamvu yatuma umugira impuhwe

Umugabo wo muri Zambiya uzwi ku izina rya Agami Mudenda yagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo kongera gufatwa yatorotse gereza avuga ko agiye kurera abana be.

Uyu mugabo yatangarije urukiko ko yatorotse gereza kugira ngo ajye kwita ku bana be.Ni nyuma y’aho bimenyekanye ko Mudenda w’imyaka 32, yatorotse ikigo ngororamuco kiri mu mujyi wa Choma, muri Zambiya. Nk’uko uyu mugabo ukuze abivuga, impamvu yatumye acika gereza ni uko ngo yari ahangayikishijwe n’imibereho y’abana be igihe yari afunzwe bimuhatira gushaka inzira yo kuva mu kigo ngororamuco.

Mudenda akomeza avuga ko adashobora guhangana na gereza kuko ubuzima bwaho kuri we bwamugoye cyane.Ibitangazamakuru byaho bivuga ko uyu mugabo yakatiwe amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’ubujura. Umucamanza, yazirikanye ku rubanza rwa Mudenda amukatira igifungo cy’amezi atandatu akoresheje imirimo ivunanye azakora kandi afunzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusifuzi uzasifura umukino w’ikipe ya APR FC na Rayon Sports FC yamenyekanye

Wacitswe byinshi wowe mugabo/musore utera akabariro nturangize