in

Wacitswe byinshi wowe mugabo/musore utera akabariro nturangize

Ku bantu b’igitsinagabo abenshi kurangiza no gusohora biragendana ariko kuko ari ibintu 2 bitandukanye bishobora kuba no mu bihe bitandukanye. Kuko ushobora kurangiza ariko ntusohore. Nubwo abagabo benshi bibafata iminota 3 gusa kuva batangiye imibonano ngo barangize, ariko icyegeranyo rusange ni iminota hagati ya 7 na 14.Tugiye kurebera hamwe ibyiza n’akamaro gusohora ku muntu uteye akabariro bigira ku buzima.

1.Gusinzira

Mu gihe cyo kurangiza; umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y’imibonano.

2.Kanseri ya Prostate

Inyigo yakozwe mu 2004 n’ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n’abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw’amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.

3.Kurwanya Stress

Nubwo bikiri mu nyigo, umusemburo wa ocytocin na za endorphins birekurwa mu gihe cy’imibonano no kurangiza bituma umugabo yumva aruhutse, yishimye kandi atuje. Ibi bifasha mu kwirukana stress no gutera umutuzo.

4.Imikorere y’ubwonko

Mu gihe cyo kurangiza imikorere y’ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n’umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw’umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.

5.Kugabanya uburibwe

Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w’urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba. Ubu hari gukorwa ubushakashatsi mu kureba niba ocytocin itakoreshwa mu kuvura uburibwe buhoraho (nko ku barwaye kanseri, abakoze impanuka) ndetse no kuvura umutwe w’uruhande rumwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatorotse gereza kubera impamvu yatuma umugira impuhwe

Inkumi yihaye kwaka amafaranga umusore wayiteretaga irabizira