in

Umusifuzi uzasifura umukino w’ikipe ya APR FC na Rayon Sports FC yamenyekanye

Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Gicurasi 2022 nibwo impaka zizacika hagati y’ikipe ya APR FC n’ikipe ya Rayon Sports FC maze hakamenyekana ikipe izahura n’ikipe ya AS KIGALI ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza ikipe ya APR FC yari yanganyije n’ikipe ya Rayon Sports FC ubusa ku busa ku munsi w’jo hakaba hitezwe ko imwe muri aya makipe igomba kuzahura na AS KIGALI ku mukino wa nyuma (final) w’igikombe cy’Amahoro.

Kuri ubu umusifuzi uzaba uyoboye abandi bazasifura uyu mukino yamaze kumenyekana akaba ari Mukansanga Salima.

Mukansanga Salima niwe uzasifura umukino uzahuza ikipe ya APR FC n’ikipe ya Rayon Sports FC

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu umukobwa ukundana n’umusore witonda cyane agomba kwirengera

Yatorotse gereza kubera impamvu yatuma umugira impuhwe