in

Yanzovu ubanza itangiye kunanirwa, ikipe ya Arsenal iri joro irongeye itakaza umukino

Ikipe ya Arsenal yari imaze igihe idatsindwa dore ko yaherukaga gutsindwa mu mukino wabahuje na Manchester united aho yayitsinze ibitego 3-1 cya Arsenal ubu yari imaze imikino 9 yose.

Gusa iri joro umukino wayo wa 10 ibyayo bihinduye isura kuko mu mukino wabahuzaga n’ikipe ya PSV Eindhoven mu irushanwa rya Uefa Europe league PSV itsinze Ibitego 2-0 bw’Arsenal.

Iyi kipe yari imaze kwigarurira imitima y’abafana bayo kubera yatsindaga umunsi ku munsi dore ko iyoboye urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza gusa kuri ubu itangiye gutsikira dore ko no muri weekend yanganyije n’ikipe Southampton igitego kimwe kuri kimwe.

Ubu iyi kipe ihanganye n’ikipe ya Manchester City kuko niyo ya kabiri gusa abafana ba Arsenal bakumbuye igikombe cya Shampiyona kuko bagiheruka kera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, reba uko wasoma umukobwa akumva ari mu ijuru rito

Imvura yaguye uyu munsi yasenye byinshi i Kigali(Amafoto)