in

Imvura yaguye uyu munsi yasenye byinshi i Kigali(Amafoto)

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri arasambuka n’ibindi bikorwa remezo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’ibyangiritse, ariko amakuru dukesha Umujyi wa Kigali, avuga ko muri Nyarugenge ahitwa Camp Kigali, bimwe mu byumba by’amashuri byasenyutse kubera umuyaga mwinshi wari uvanze n’imvura ariko nta muntu wahakomerekeye. Kuri ubu abanyeshuri biga mu byumba byasenyutse babaye bashyizwe mu bindi biizama.

Ahandi hagizweho ingaruka n’imvura yaguye ni i Kinyinya mu mudugudu wa Kadobogo, aho bivugwa ko inzu zasenyutse ndetse n’ibikoresho birangirika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yanzovu ubanza itangiye kunanirwa, ikipe ya Arsenal iri joro irongeye itakaza umukino

Umukinnyi wa Arsenal yahuye n’ibyago ubwo yari mu iduka.