in

Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yakoze igikorwa gitungura abakinnyi b’iyi kipe ndetse bamwe bituma bongera kugira icyizere cyo gutsinda APR FC bayirusha

Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yakoze igikorwa gitungura abakinnyi b’iyi kipe ndetse bamwe bituma bongera kugira icyizere cyo gutsinda APR FC bayirusha

Mbere y’umukino uri kuri uyu wa gatandatu umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani yiyunze n’abakinnyi bari bafitanye ibibazo mu minsi ishize.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku munsi wo kuwa kabiri itegura uyu mukino urayihuza na APR FC. Ku munsi wejo hashize kuwa Gatatu umutoza yakoze inama n’abakinnyi kugirango basase inzobe ku makuru yari afite avuga ko hari abakinnyi batamukunda.

Uyu mutoza muri iyi nama abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Aruna Moussa Madjaliwa, Hertier Luvumbu Nzinga ndetse n’abandi bakinnyi bavuga ururimi rw’igifaransa babwije ukuri uyu mutoza bamubwira ikibazo afite ko abwira nabi abakinnyi Kandi benshi ntibabyishimiye ari nacyo cyatumye atangira kugirana ikibazo n’abakinnyi.

Yamen Zelfani yarabyumvise yemera ko byari bihari ariko birangira bose bagize icyo bumvikana kugirango umukino uzagere bameranye neza. Kuva icyo gihe abakinnyi kugeza ubu bishimanye n’umutoza umwuka ni mwiza.

Uyu mukino uteganyijwe Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Kanama 2023, uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ariko Sitade izaba yafunguwe hakiri kare. Umukino uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé, ikipe izatsinda izegukana Milliyoni 10.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Agutwaye nti wa kwifuza kugera aho ugiye’ Bwiza yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko abantu babonye ukuntu atwara imodoka yambaye akajipo k’impenure nako kagenda kazamuka [Videwo]

Basanze byinshi byamaze kwangirika! Mu Rwanda, inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta – AMAFOTO