in

Basanze byinshi byamaze kwangirika! Mu Rwanda, inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abarimu bari gukosora ibizamini bya Leta – AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023, mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abarimu bari mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta riherereye mu kigo cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TSS), ibikoresho byabo byahiye birakongoka.

Iyi nkongi yaba yaturutse kuri moteri (generator) bacanye ubwo amashanyarazi yari yagiye basiga bacometseho telefone ngendanwa zabo bituma habaho inkongi.

Polisi ifatanyije n’abaturage bahise bazimya iyi nkongi ariko basanga yamaze kwangiza ibintu bitandukanye birimo telefone, mudasobwa (laptop), matela n’ibitanda ndetse n’igisenge cy’inzu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yakoze igikorwa gitungura abakinnyi b’iyi kipe ndetse bamwe bituma bongera kugira icyizere cyo gutsinda APR FC bayirusha

Bamwe bendaga guciraho abandi imyenda bashaka kwemeza umutoza: Ihere ijisho uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bari bakaniye imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC aho buri mukinnyi yashakaga kwemeza umutoza kugira ngo azabanze mu kibuga -AMAFOTO