in

Yajyanye Amavubi mu gikombe cy’Afuruka ari Kapiteni: Katauti wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yibutswe n’umugore we Oprah

Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema zo mu gihugu cya Tanzania, yagaragaje agahinda atewe no kwibuka Ndikumana Hamadi Katauti umaze imyaka itandatu yitabye Imana.

Urukerera rwa tariki ya 15 Ugushyingo 2017, ni bwo hamenyekanye inkuru yari mbi mu matwi y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, yavugaga ko Ndikumana Hamadi Katauti yamaze kuva mu Isi y’abazima.

Nyuma y’amasaha make gusa, hahise hamenyekana andi makuru mabi yavugaga ko n’uwari myugariro Hategekimana Bonaventure Gangi yitabye Imana azize uburwayi.

Nyuma y’imyaka itandatu aba bagabo batanze ibyishimo muri ruhago y’u Rwanda bitabye Imana, Irene Uwoya Oprah wari umugore wa Katauti, yagaragaje ko tariki ya 15 Ugushyingo ari itariki ikomeye kuri we kuko ari bwo yabuze uwari papa w’abana be.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Uwoya yagize ati “Uyu munsi ni umunsi w’amavuko kuri nyogokuru wanjye ubyara mama wanjye. Ni n’umunsi papa Krish (Katauti) yitabye Imana. Ni umunsi ukomeye ariko Imana ni Nziza. Ruhukira mu Mahoro papa Krish.”

Ubwo humvikanaga inkuru y’urupfu rwa Katauti, benshi barimo na muganga wa Rayon Sports Mugemena Charles, baratunguwe kuko yari yakoresheje imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove ndetse nta kibazo afite.

Icyo yaratashye, ageze iwe akuramo imyenda ariko yumva ntameze neza. Nyakwigendera yasabye icyo kunywa umusore babanaga, amuzanira fanta ayinyweye ahita ayiruka ndetse atangira kwigaragura ababara cyane mu nda.

Mugemana yahise ahamagarwa n’uwo musore wabanaga na Katauti, ariko ahageze mu masaha akuze asanga uyu mutoza yamaze gushiramo umwuka.

Izina rya Hamadi, ryamenyekaniye cyane mu kipe ya Rayon Sports yakiniye imyaka myinshi ubwo yari agikina mu Rwanda.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyaha byabaye byinshi! Ishusho ya Bikira Mariya yagaragaye irimo kurira ndetse n’amaso aratukura

Abanyamakuru barebye umukino w’Amavubi na Zimbabwe bahengereza