in

Abanyamakuru barebye umukino w’Amavubi na Zimbabwe bahengereza

Abanyamakuru barebye umukino w’Amavubi na Zimbabwe bahengereza.

Nubwo Stade ya Huye yarimo abafana bake kubera impamvu zishobora kuba zirimo ko umukino wabaye mu masaha y’akazi kandi mu mibyizi, ntibyabujije ko benshi bawureba bahengereza.

Mbere y’uko igice cya kabiri cyawo gitangira, imvura yaguye i Huye yatumye abafana bishyuye 1000 Frw bari mu gice kidatwikiriye kigana ku Karubanda, birukankira kugama mu gice gitwikiriye cyicaramo abanyamakuru n’abandi bafana bishyuye 5000 Frw kuri uyu mukino.

Kubera ko aho hari hasanzwe huzuye, abagiye kugama bahagaze mu ruhande ahaba hari inzira zo kunyuramo n’inyuma ahatari intebe. Byabaye ngombwa ko n’abari mu byicaro byabo bahagarara, bamwe bareba umukino bahengereza, abandi bahitamo kwifashisha insakazamashusho nini yo muri Stade ya Huye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yajyanye Amavubi mu gikombe cy’Afuruka ari Kapiteni: Katauti wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi yibutswe n’umugore we Oprah

Miss Mutesi Jolly yerekanye impano zitandukanye yahawe ku isabukuru ye y’amavuko ndetse agaragaza n’imbamutima ze – VIDEWO