Kwiba iyo bivuzwe benshi batekereza abatera za gatarina, abakora mu mifuka, cyangwa abacukura amazu n’abitwaje intwaro. Nyamara burya igihe cyose utwaye ikitari icyawe utabiherewe uburenganzira na nyiracyo, uba wibye, witwa umujura.
Nubwo benshi mu biba babiterwa n’ingeso iba yarahereye bakiri bato bakayikurana ndetse abandi bakiba kuko icyo bibye bagikeneye nyamara badashaka gukora ngo bakigereho hari ubundi bwoko bw’abajura bwihariye ari na bwo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.
Wari uziko hari abantu bagira uburwayi bwo kwiba? Iyo ndwara mu ndimi z’amahanga yitwa kleptomania aho uyirwaye ashimishwa no gutwara iby’abandi kabone niyo ntabyo yaba akeneye. Ugasanga agiye nko mu biro ahibye ikaramu, akagusura mugasangira wareba hirya akagutwara ikanya cyangwa ikiyiko n’ibindi.
Iyi ndwara igitangaje uyirwaye ntiwabimucyekaho kuko ashobora no kuba ari umuntu ukomeye utacyeka ko yakiba nk’ikiyiko cyangwa agacamurongo.
Iyi ndwara yo kwiba irangwa n’iki?
Nkuko twabivuze uku kwiba ntikuba kugamije indonke cyangwa gukoresha icyibwe ahubwo uwibye we aba yifitemo akantu ko kwiba gusa ku buryo nawe rimwe na rimwe yibaza icyamuteye kubikora.
Reka tuvuge ko twese kamere yo kwiba tuba tuyifite ahubwo uko tuyirwanya biratandukana. Kuba wasanga amafaranga ku meza yandaraye muri wowe impande 2 zikugize zirarwana iyo rero utimenyereje guha ingufu uruhande rwiza ya mafaranga uzayatwara.
Ku wufite ubu burwayi bwo kwiba we rero ntaziba ya mafaranga ahubwo ashobora gutwara agacupa k’umunyu kayari iruhande yo akayihorere.
Urwaye iyi ndwara bimurwaniramo ndetse akabura amahoro kugeza abonye uburyo atwara cya kintu, niyo haba mu iduka ashobora kugura ibintu bihenze ariko agakora uko ashoboye kose akahava yibye bombo imwe cyangwa urushinge.
Mu gihe abajura basanzwe biba akenshi babanje kubitegura, uyu we bimufatira aho abonye icyo yakiba, nuko yabona uko akiba nyuma akaba yagita cyangwa akagitanga cyangwa akakibika.
Ubu burwayi buterwa n’iki?
Ubu burwayi bwo kwiba buterwa n’impamvu zinyuranye zikubiye mu ruhererekane-muryango ndetse n’imiterere y’uturemangingo twa nyiri ukuyirwara.
Muri izo mpamvu twavugamo:
- Kuba asanzwe afite ubundi burwayi bufata ubwonko nk’agahinda gasaze, indwara izwi nka bipolar disorder, depression n’izindi
- Ibibazo biva ku musemburo mucye wa serotonin bitera kuzamuka kw’imico mibi
- Kuba ufata ibintu bitera ububata harimo ibiyobyabwenge, bizamura igipimo cya dopamine
- Kuba mu muryango hari uwayirwaye
- Gukomereka umutwe bikangiza ubwonko
- Abagore bayirwara kurenza abagabo kuko mu bantu 3 bayirwaye 2 baba ari igitsinagore
- Ihungabana rifata umuntu akiri muto
Ese indwara yo kwiba irakira?
Iyi ndwara kuyivura ubwawe bikunze kunanirana niyo mpamvu iyo umaze kwimenyaho ko uyirwaye cyangwa abo mubana bakabikubonaho ni byiza kugana muganga aho azakuvura akoresheje uburyo bw’ibiganiro n’imiti. Iyi miti iba igamije kuvura ikibigutera kurenza ibindi
Mu kuvura n’ibiganiro akenshi ukuvura azagufasha kwimenya no kumenya neza mu byo twavuze haruguru ikigutera kwiba. Ashobora gukoresha uburyo bwo kugufasha kuyobora intekerezo zawe zikavamo ikintu cyo kwiba. Ashobora kandi no kugufasha akoresheje kukwereka ingaruka zishobora kukubaho nk’urugero ati tekereza urimo kwiba nuko bakagufata kandi icyo wibye utagikeneye ndetse wanashobora kucyigurira cyangwa kucyikorera
Imiti yo kunywa yo akenshi ni iyo kuvura uburwayi bwo mu mutwe bunyuranye aho akenshi hatangwa imiti iri mu itsinda rya SSRI (Selective Serotonin Reuptake Inhibitors) cyangwa umuti ukora nk’ikiyobyabwenge utuma ubwonko bubasha kuringaniza intekerezo nuko icyo kwiba kikajya ku ruhande.
Iyi miti n’ubujyanama bikomeza gukorwa mu gihe cyose wumvise ibitekerezo biri kugaruka. Niba wari umaze igihe byarakuvuyemo nyuma ukumva ibitekerezo biri kugaruka, usabwa gusubira ku miti.