in

Wa munyarwanda umaze imyaka 40 mu gitebo ,dore ibimubayeho

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru y’umugabo witwa Dominique wari umaze imyaka 40 yose aba mu gitebo kubera ubumuga budasanzwe bwamufashe umubiri akaba ingingo ze zaravungagurikaga.Kuri ubu uyu mugabo yabashije guhabwa ubufasha ndetse asigaye abayeho yishimye.

Ababyeyi ba Leonidas bishimye

Mu nkuru yacu ibanza ababyeyi b’uyu mugabo bavugaga ko bijya gutangira byaje ari nk’ibinya bigafata ingingo ze z’umubiri aho yashoboraga gufata nk’urutoki akarukuraho rugatakara. Bavuga ko kubera uburyo ibice by’umubiri we byagenda bimuvaho batari kubona uburyo bamuvana ahantu hamwe ajya ahandi, bahise bakoboheshereza igitebo ahora yicayemo bakakimuteruriramo kuko atabasha kugenda ,ndetse ni naho bamuhera ibyo kurya.Dominiko yavutse afite ingingo ze z’umubiri zose ari nzima yiga amashuri ,ariko ayarangije yaje kurwara igisebe kinini ku kuguru baramuvuza ariko bigeze aho abaganga banzura ko ukuguru bagukuraho.Kubera uburyo uyu muryango wari ukennye babuze uko bamugurira imbago ,bigira inama yo kumubohera igitebo yamazemo imyaka 40 yose.

Abagiraneza bakusanyije ibyo kurya

Bavugaga ko ariko byari binagoye kubona ibyo kurya kuko bageze mu zabukuru.Ababonye iki nkuru y’uyu mugabo bakaba barabashije gukusanya inkunga aho uyu muryango wagenewe ibyo kurya ,imyambaro ndetse n’ubuvuzi.Kuri ubu Ibyishimo byatangiye kuza ndetse ntacyicara mu gitebo .Umuryango wose urashimira abawubaye hafi bose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa APR FC yatangaje amagambo akomeye kuri iyi kipe

Si ukubura ubumuntu umenya bararozwe